domingo, 24 de julho de 2011

GAHUNDA YO KUGARURA ICYACUMI N'AMATURO

Hasigaye igihe gito ngo Mose apfe yateranyije Abisiraheri bose maze ababwiriza ibibwiriza bi tatu
. Yabasubiriyemo imigisha y´Imana n´uburyo ibayobora , maze ababwira kuba intahemuka kumategeko y´Imana yatanze muburyo bwa nditse
Maze ababwira umugambi wÌmana ifite wo kubaka ihema `ryibona niro ninzu yububiko aho bagombaga kujya bateranira gatatu mu mwaka baje kuyiramya no kuyigarurira icyacumi n`amaturo. Mose ati nimwambuka Yorodani mugatura muricyo gihugu .Uhoraho Imana yanyu izabarinda abanzi banyu muhana imbibi, mubeho mumahoro mumutambire ibitambo bikongorwa numuriro nibindi.

GAHUNDA YO KUGARURA ICYA CUMI N'AMATURO

Kuzanira Imana impano kandi ntaco ibuze bisa nibitumvikana ku muntu utamenyereye gusoma Bibiliya . Mbese Imana ibuze iki?. Mbese ikeneye iki?, niba Imana ari umtunzi wa byose nonese twebwe Abantu twayiha iki cya yimara ubukene?
Umwami Dawidi yibajije ikibazo nkicyo ati MUBYIZA UWITEKA YANGIRIYE NA MWITURA IKI? « zaburi 116:12 kuko yemeraga impano yagakiza kandi ahiga umuhigo wo kuba indahemuka ku masezerano yi Imana yo kugarura icya cumi na amaturo munzu yuwiteka abikoreye imbere yubwoko bwayo munzu yu Witeka.

GAHUNDA YO KUGARURA ICYACUMI N'AMATURO

quinta-feira, 21 de julho de 2011

Eliya ahura n'Umupfakazi w'i Serapati

umupfakazi
Ubwo Eliya yahuraga bwa mbere n'umupfakazi atoragura udukwi two gucana umuriro,
yaramuhamagaye maze amusaba kumuzanira amazi yo kunywa. Ubwo yaragiye kumuzanira,
Eliya yunzemo ati ,"Ndakwinginze ,unzanire n'igice cy'umugati . Uwo mupfakazi yamubwiye ko
,asigaje agatsima gato bagiye kukarya we n'umuhungu we bwanyuma maze bakipfira . Eliya aramubwira ati" Ntutinye genda ubanze untekere akanjye gatsima , hanyuma nawe witekere akawe n'umuhungu wawe . Uhoraho Imana yAbayisiraheri Iravuze iti "Ifu ntabwo izigera ibura murako gaseke , kandi n'amavuta ntabwo azigera ashira muri ako gacupa, kugeza igihe ubwo nzagushiriza imvura.

Ikibazo cyanjye nawe

Mbese tugomba gusaba umupfakazi uri muri biriya bibazo ? Zirikana aya magambo umupfakazi w'i Serapati yasangiye na Eliya utwokurya duke yarafite , maze ubuzima bwabo burarokorwa ,igerereanye nawe nuriya mupfakazi ,niba nawe wakora nkawe , kuko abameze gutyo Imana yabasezeranije imigisha myinshi,kuko Imana ntabwo yigeze ihinduka uko yari mu gihe cya Eliya na nubu niko ikiri

Soma 1Abami 17;9-16