quarta-feira, 6 de abril de 2016

ibanga ryafasha umuntu kunyurwa

Home page » MENYA N’IBI » Hari urugero rwagufasha kumva ko ukwiye kunyurwa n’ uko (...)
Hari urugero rwagufasha kumva ko ukwiye kunyurwa n’ uko Imana yakugize
Abantu benshi ntibanyurwa nuko Imana yabaremye cyangwa n’ibyo Imana yabahaye ahubwo usanga baba bifuza kumera nk’abandi cyangwa kubarusha.
Ariko reka twisangirire ubu buhamya: umunsi umwe umukobwa yari muri bisi (imodoka rusange), maze abona umukobwa mugenzi ufite umusatsi mwiza cyane,yumva agize ishyari ko we ntawo afite yifuza kumera nkawe. Ariko mu kanya gato wa mukobwa ufite umusatsi mwiza arahaguruka ngo ave muri ya modoka maze uwifuzaga kumera nkawe arumirwa; kuko yasanze ntakirenge agira ahubwo agendera ku mbago. Abantu ntibapfa kwemera batabonye, abonye ibyo nibwo yibutse gushima Imana ati "Mana ndagushimira ko wampaye ibirenge byombi wangabiye isi."
Yarakomeje agiye kugura ibintu, yakirwa n’ umugabo utagira uko asa, imiterere ye yari myiza pe kandi yari afite ikinyabupfura gihagije, maze umukobwa yibwira ko ntawundi akwiye gukorana nawe keretse uwo musore. Aramwegera aramubwira ati "bitewe nuko nakubonye imiterere yawe, ikinyabupfura n’ibindi byiza bikuranga ndifuza ko twakorana", uwo musore arahindukira aramubwira ati "Nyakubahwa murakoze"; umugore biramuyobera ariko arebye neza asanga wa musore afite ubumuga bwo kutabona. Umugore niko guterura ati "Mana mbabarira kubwo kutanyurwa kandi ndagushimira ko mfite amaso abiri, nta gushidikanya isi ni iyanjye".
Yavuye aho arakomeza; ageze imbere abona abana bakina ku muhanda hari na mugenzi wabo utarimo gukina nabo ndetse asa n’aho rwose atazi icyo yakora. Umukobwa aramwegera aramubaza ati "kuki utari gukina n’abandi bana?" umwana akomeza kwirebera imbere ntiyagira icyo amusubiza. Nyuma umukobwa aza kumenya ko wa mwana afite ubumuga bwo kutumva. Niko gushima Imana ati "ushimwe ko mfite amatwi kandi numva".
Uwo mukobwa yakomeje gushima Imana avuga ati "Mana mbabarira ko najyaga mbabazwa nuko ndi, nkahora nifuza kuba undi aho kuba njye uko wandemye, mfite amatwi yumva sinkwiye kwiganyira, mfite amaguru nzabasha kujya aho nshaka, mfite amaso abona mbasha kureba nkabona; Rwose wampaye umugisha Mana ubishimirwe kandi umbabarire kwifuza kuba undi utarijye uko wandemye!"
Abantu benshi bameze nk’uwo mukobwa ntibanyurwa nuko bari; nyamara Bibiliya itubwira ko ntagitungura Imana. Burya irakuzi, kandi izi n’impamvu umeze gutyo. Kuko ibasha kugutegurira umugisha bitewe nuko witwaye mu buzima yaguhaye.

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu but

terça-feira, 5 de abril de 2016

uko intumwa za yesu zagiye zi cwa

**Amamaza kuri Website yacu IBYAMAMARE.com - Duhamagare kuri +250 783 035 616 / +250 727 993 756 - Email : info@ibyamamare.com** **KWAMAMAZA : PDG BRENDA THANDI MBATA Patronne de trois entreprises - Bruxelles - Paris & Brazzaville kubindi bisobanuro sura urubuga rwe www.lesentreprisesbrenda.com**

Menya uburyo intumwa za Yesu uko ari 12 zagiye zicwa n’uburyo harimo abapfuye urwagashinyaguro.

Filed under: AMAKURU,AMAKURU MASHYA,IYOBOKA MANA | 
Ku itariki ya 3 Mata, mu mwaka wa 33 mbere ya Yesu/Yezu (33A.D=anno domini) mu masaha y’umugoroba ku wa gatanu, nibwo Umuromani watwaraga intara y’Abayuda  (the Roman governor of Judea), Pilato yatanze itegeko ryo  kwica Yesu/Yezu .
Numa yo kwicwa kwe, akicwa urupfu rubabaje  ,hakurikiyeho  kugenda hicwa intumwa ze yari yarasize Ku isi , zari zasigaye zivuga ubutumwa. Ibyo byatumye izi ntumwa nazo nyine  zigenda zicwa  urupfu ruteye umubabaro n’agahinda kenshi.
87e3bfe6-3511-4fff-8d21-a74fe2060b48
Mu bisanzwe izi ntumwa za Yezu/Yesu zari zisigaye ari 11 inyuma yaho umwe muri bo(Yuda) yiyahuriye kubera kumugambanira. Nyuma yokwiyahura kwa Yuda, yahise asimbuzwa Matiyasi, maze zongera kuba 12 nk’uko Yesu/Yezu yari yasize azitoranije zingana.
Uko ari 12, buri umwe wese yagiye yicwa urupfu rutandukanye nurw’undi, ndetse bamwe barabambwa nkuko Yesu yabambwe, abandi  bacibwa amajosi.
Dore urupfu bagiye bicwa umwe ku wundi:
1.SIMONI Petero: Uyu yakomokaga i  Betissayida y’i Galilaya. Yari umwe mu ntumwa zakundwaga cyane na Yesu/Yezu, akaba yibukirwa ku kuba  yaramwihakanye 3 inkoko itarabika. Yishwe abambywe acuritse, yicirwa i Roma nyuma y’imyaka 34 Yesu/Yezu yishwe (  67A.D). Simoni Petero kandi afatwa na Kikiziya Gatolika nka papa wayo wa mbere wabayeho.
2.ANDEREYA: Yiciwe  mu ntara ya Constantinople, intara yafatwaga nk’umurwa mukuru w’i Roma kugeza mu myaka ya 330 nyuma ya Yesu/Yezu. Kubera kuvuga ubutumwa bwiza, Andereya  nawe  yabambwe kugiti nka Yezu/Yesu
3.YAKOBO (Mukuru): Nyuma y’imyaka 9 gusa  Yesu/Yezu yishwe, Yakobo nawe yarishwe, yishwe akaswe ijosi.
4.FILIPO:Yabambwe ku giti ahitwa Hierapolis  yishwe urupfu rubabaje cyane aho mu kumwica bamukuyeko uruhu ari muzima. Nyuma yo kumukuraho uruhu, yamaze iminsi 3 ari musical abona kunogoka.
6.MATAYO:  Matayo banita Lewi ,yishwe atewe amacumu hamwe n’inkota mu rubavu .
7.TOMASI: Tomasi azwiho kutizera ko Yesu/Yezu yari yazutse, yaje gufata umwanzuro wo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza mu gihugu cy’u Buhinde aba ariyo yicirwa. Yishwe atewe amacumu ku manywa y’ihangu .
8.TADEYO: Uyu yishwe arashwe, ashiriramo umwuka mu ntara ya Zefenisia  avuye kuvuga ubutumwa i Buyuda na Mezopotamiya.
9.YAKOBO (mutoya): Uyu yishwe amanuwe ku munara w’urusengero rwari i Yerusaremu yikubita hasi, atangiye gusamba  bamuhurizaho amacumu n’ubuhiri abona gushiramo umwuka.
10.SIMONI ZEROTE: Uyu niwe wenyine wabashije kwiha intego yo kujya kubwiriza inkuru nziza muri Afurika. Simoni Zerote yiciwe ku mugabane wa Afurika bamuciye ijosi mu mwaka wa 96 A.D (nyuma y’imyaka 63 Yesu/Yezu yishwe)
11.MATIYASI (wari wasimbuye  Yuda): Uyu mu kumwica yabanje guterwa amabuye,  babonye amaze kunegekara babona kumuca umutwe.
12.YOHANI: Yoyani we kumwica byabanje kugorana kubera umugambi Uhoraho yari yateguye wo kubanza kumukoresha no kumuhishurira amabanga menshi. Uyu babanje kumucanira mu ngunguru y’amavuta yacamutse koko, ariko aho gushya avamo yabaye umusore kandi bamusizemo ari umusaza. Babonye gupfa byanze, bamujyanye kumujugunya mu kirwa cya Patimosi, aho Uhoraho yamusanze amuhishurira ibyanditswe mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya kitwa Ibyahishuriwe Yohani (Ibyahishuwe). Mu gihe cyose yamaze muri icyo kirwa, yagaburirwaga   n’inyonyi. Amaze guhishurirwa, yahawe uburenganzira bwo kugaruka muri Efeso, maze apfa urupfu rusanzwe mu mwaka wa 101 afite imyaka 98.

segunda-feira, 21 de março de 2016

igihe cya gahenge

A IMIBEREHO Y’ABANTU

Mpa umwaka umwe w’agahenge

  • IGIHE YAVUKIYE: 1971
  • IGIHUGU: U BUFARANSA
  • KERA: NARI UMUNYARUGOMO, UMUSAMBANYI KANDI NKORESHA IBIYOBYABWENGE
Alain Broggio akiri umusore, umusatsi utendera ku ntugu

IBYAMBAYEHO:

Twari dutuye mu mudugudu wa Tellancourt, uri mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’u Bufaransa. Data yari Umufaransa naho mama akaba Umutaliyanikazi. Maze kugira imyaka 8, twimukiye mu gace gakennye ko mu nkengero z’umugi wa Roma mu Butaliyani, kari gatuwe n’abahinzi borozi. Ubuzima bwaho ntibwari bworoshye! Ubukene bwatumaga ababyeyi banjye bahora batongana.
Maze kugira imyaka 15, mama yangiriye inama yo kujya ntembera ngashakisha incuti. Namaraga igihe ntaba mu rugo, kandi naje kubona incuti ariko zitari nziza. Umunsi umwe, hari umugabo wasaga n’aho ari umuntu mwiza wampaye ibiyobyabwenge nuko ndabinywa kugira ngo atansuzugura. Nyuma yaho, ninjiye mu gatsiko k’abantu bari barabaswe n’ibiyobyabwenge n’ubwiyandarike. Nafashwe ku ngufu incuro nyinshi. Nageze aho numva kubaho nta cyo bikimariye. Nakomeje kubaho mu bwigunge, maze igihe nari mfite imyaka 16 ngerageza kwiyahura. Nanyoye icupa rya wisiki maze njya kwiyahura mu kiyaga, hanyuma mara iminsi itatu muri koma.
Igihe nari ntangiye kwishimira ubuzima, aho guhinduka narushijeho kuba umunyarugomo n’umuriganya. Nasangaga abantu mu ngo zabo tukaryamana, maze nkabaha ibiyobyabwenge bibasinziriza, ubundi nkabiba ibintu bihenze. Abacuruzi b’ibiyobyabwenge benshi bampaga akazi ko kubacururiza. Nahoraga mpanganye n’abapolisi. Nta ntego nagiraga mu buzima kandi numvaga nararenze ihaniro. Ariko kandi, numvaga hari impamvu ituma ndiho. Amaherezo nasenze Imana nyisaba kumpa agahenge nibura k’umwaka umwe.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Maze kugira imyaka 24, nimukiye mu Bwongereza. Kubera ko nakoranaga n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge, ubuzima bwanjye bwari mu mazi abira. Mbere y’uko ngenda, nabanje kujya gusura mama, ngezeyo nsanga umugabo witwa Annunziato Lugarà amuganiriza kuri Bibiliya.* Nibutse ukuntu uwo mugabo yari umugizi wa nabi maze ngira ubwoba, mubaza impamvu yari yaje mu rugo. Yambwiye ko kugira ngo abe Umuhamya wa Yehova byamusabye guhindura byinshi, maze ansaba ko ningera mu Bwongereza nazaganira n’Abahamya baho. Narabimwemereye, ariko ngezeyo nikomereza ibyanjye.
Umunsi umwe nahuye n’Umuhamya arimo atanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! mu muhanda w’i Londres. Nibutse ibyo nari naremereye Annunziato, maze nsaba uwo Muhamya kunyigisha Bibiliya.
Nashimishijwe cyane n’ibyo nize muri Bibiliya. Urugero, nakozwe ku mutima n’amagambo aboneka muri 1 Yohana 1:9, agira ati “niba twatura ibyaha byacu, ni iyo kwizerwa kandi irakiranuka: izatubabarira ibyaha byacu itweze.” Uwo murongo wangiriye akamaro kuko numvaga ko nanduye cyane bitewe n’amahano nakoze. Nahise ntangira kujya mu materaniro ku Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova. Banyakiranye urugwiro, maze mbonye ubucuti bafitanye n’ukuntu babana kivandimwe, numva nshaka kuba Umuhamya, dore ko nari narifuje ubwo buzima kuva kera.
Nubwo kureka ibiyobyabwenge n’ubwiyandarike bitangoye, gucika ku zindi ngeso zimwe na zimwe ntibyanyoroheye. Naje kubona ko ngomba kubaha abandi no kubitaho. Mu by’ukuri, kugeza ubu ndacyarwana n’utugeso tumwe na tumwe. Icyakora Yehova agenda amfasha guhinduka. Nyuma y’amezi atandatu niga Bibiliya, ni ukuvuga mu mwaka wa 1997, narabatijwe mba umuhamya wa Yehova.
Alain Broggio

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Maze kubatizwa nashakanye na Barbara, na we wari umaze igihe gito abaye Umuhamya wa Yehova. Igihe umwe mu bahoze ari incuti zanjye yabonaga ukuntu nabaye umuntu mwiza, yatangiye kwiga Bibiliya. Hashize igihe, we na mushiki we babaye Abahamya. Hanyuma mukuru wa nyogokuru wari ufite imyaka irenga 80 yize Bibiliya, apfa yaramaze kubatizwa.
Ubu ndi umusaza mu itorero ry’iwacu. Jye n’umugore wanjye tumara igihe kirekire tubwiriza, kandi tukigisha Bibiliya abantu b’i Londres bavuga igitaliyani. Iyo nibutse uko nabayeho, hari igihe bintera agahinda, ariko umugore wanjye arampumuriza. Ubu mfite umuryango mwiza nifuzaga, kandi mfite Data unkunda cyane nifuje kuva kera. Nasabye Imana agahenge k’umwaka umwe, ariko yampaye ibirenze ibyo nayisabye!
Ubu mfite umuryango mwiza nifuzaga, kandi mfite Data unkunda cyane nifuje kuva kera
Reba ingingo ivuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu—Nta ho najyaga ntitwaje imbunda,” yavuzwe na Annunziato Lugarà, mu Munara w’Umurinzi wo ku ya 1 Nyaka

akamaro ko kuba inyanga mugayo

Umugabo asubiza ikotomoni nyirayo
INGINGO Y’IBANZE | KUKI TUGOMBA KUBA INYANGAMUGAYO?

Akamaro ko kuba inyangamugayo

“Twiringiye ko dufite umutimanama uzira uburiganya, kandi twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.
Muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “inyangamugayo,” risobanura “ikintu gifite ubwiza bw’umwimerere.” Nanone ryerekeza ku myifatire myiza.
Abakristo bafatana uburemere amagambo yahumetswe yavuzwe n’intumwa Pawulo, agira ati “twifuza kuba inyangamugayo muri byose.” Ibyo bikubiyemo iki?

KUBA INYANGAMUGAYO NI URUGAMBA

Abantu benshi bireba mu ndorerwamo buri gitondo mbere yo kujya aho abandi bari. Kubera iki? Ni uko baba bashaka kugaragara neza. Nyamara hari ikintu kiruta kure kwambara neza cyangwa kugira imisatsi itunganyije neza. Mu by’ukuri, uko tumeze mu mutima bishobora gutuma tugaragara neza cyangwa nabi.
Ijambo ry’Imana ritubwira ko gukora ibibi bitubangukira. MuNtangiriro 8:21 hagira hati “imitima y’abantu ibogamira ku bibi uhereye mu buto bwabo.” Ni yo mpamvu kugira ngo tube inyangamugayo, tugomba kurwanya kamere yacu idushishikariza gukora ibibi. Intumwa Pawulo yasobanuye neza intambara yarwanaga ngo icyaha kitamuganza. Yagize ati “mu by’ukuri, mu mutima wanjye nishimira amategeko y’Imana, ariko mu ngingo zanjye mbona irindi tegeko rirwanya itegeko ryo mu bwenge bwanjye, rinjyana ndi imbohe rikanshyikiriza itegeko ry’icyaha riri mu ngingo zanjye.”—Abaroma 7: 22, 23.
Mu gihe umutima wacu uduhatira gukora ibibi kandi ukaba utwumvisha ko guhemuka nta cyo bitwaye, ntitugomba kuwumvira. Ni twe twihitiramo icyo twakora. Iyo duhisemo kurandura ibitekerezo bibi mu mitima yacu, dushobora kuba inyangamugayo nubwo twaba tubana n’abahemu.

ICYADUFASHA GUTSINDA URWO RUGAMBA

Kugira ngo tube inyangamugayo, tugomba kuba dufite amahame mbwirizamuco tugenderaho. Ikibabaje ni uko abantu benshi bita cyane ku myambaro yabo y’inyuma, kuruta uko bita kuri ayo mahame. Ibyo bituma babona impamvu z’urwitwazo zibatera guhemuka. Hari igitabo cyagize kiti “ubusanzwe, iyo umuntu amaze kumenyera guhemuka, ageraho akumva nta cyo bitwaye.” Bibiliya irimo amahame yadufasha kwigenzura, tukamenya niba turi inyangamugayo.
Bibiliya yafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kuba inyangamugayo. Irimo amahame mbwirizamuco meza kuruta andi yose (Zaburi 19:7) Itanga inama nziza ku birebana no kubana neza mu muryango, akazi, kwirinda ubwiyandarike no gusenga Imana. Izo nama zose zifite akamaro. Amategeko n’amahame yo muri Bibiliya agenewe abantu bo mu bihugu byose n’abo mu moko yose. Nidusuzuma ibikubiye muri Bibiliya, tukabitekerezaho twitonze kandi tukabikurikiza, nta kabuza tuzaba inyangamugayo kandi tugire imyifatire myiza.
Uretse kugira ubumenyi nyakuri kuri Bibiliya, ni iki kindi cyadufasha gutsinda intambara turwana yo gukomeza kuba inyangamugayo? Mu by’ukuri, tuba mu isi itagendera ku mahame agenga umuco kandi idushishikariza kwirengagiza ayo mahame. Ni yo mpamvu tugomba gusenga Imana kugira ngo idufashe kandi idushyigikire (Abafilipi 4:6, 7, 13). Ibyo bizatuma tugira imbaraga zo kurwanirira icyiza, maze tube inyangamugayo muri byose.

AKAMARO KO KUBA INYANGAMUGAYO

Kuba Hitoshi wavuzwe mu ngingo ibanza yarakomeje kuba umukozi w’inyangamugayo, byatumye yihesha izina ryiza. Ubu akorera umuntu umukundira ko ari inyangamugayo. Hitoshi yagize ati “nshimishwa cyane n’uko nabonye akazi gatuma ngira umutimanama utancira urubanza.”
Hari abandi bantu biboneye ukuntu kuba inyangamugayo ari byiza. Bakurikije inama yo muri Bibiliya yo “kuba inyangamugayo muri byose,” bibagirira akamaro. Dore icyo bamwe muri bo bavuze.
  • Bituma umuntu agira umutimanama ukeye

    Cheryl
    “Naretse ishuri mfite imyaka 13 maze njya mu gatsiko k’amabandi. Ibintu nabaga mfite hafi ya byose, ni ibyo nabaga naribye. Nyuma yaho nashatse umugabo, nuko Abahamya ba Yehova batangira kutwigisha Bibiliya twembi. Twamenye ko Yehova* Imana yanga ubuhemu, twiyemeza guhinduka. Mu mwaka wa 1990 twiyeguriye Yehova turabatizwa, tuba Abahamya ba Yehova.” —Imigani 6:16-19.
    “Kera, inzu yanjye yabaga yuzuye ibyibano. Ariko ubu nta na kimwe wasangamo, kandi ibyo bituma ngira umutimanama utuje. Iyo nshubije amaso inyuma ngatekereza imyaka namaze niba, nshimira Yehova kuko agira imbabazi. Ubu buri joro njya kuryama nzi ko namushimishije.”—Cheryl, Irilande.
    Sonny
    “Iyo umukoresha wanjye yamenyaga ko nanze ruswa, yarambwiraga ati ‘Imana yawe ni yo yabigufashijemo. Twishimira kuba dukorana nawe muri iyi sosiyete.’ Kuba inyangamugayo muri byose bituma ngira umutimanama ukeye imbere ya Yehova. Nanone bibera urugero rwiza abagize umuryango wanjye n’abandi.”—Sonny, Hong Kong.
  • Bituma umuntu agira amahoro

    Tom
    “Ndi umuyobozi wungirije wa banki mpuzamahanga. Akenshi abo dukorana babona ko kutaba inyangamugayo bituma barushaho gukira. Bagendera ku mvugo igira iti ‘guhemuka ushaka gutera imbere, nta kibi kirimo. Ikibi ni ugukabya.’ Ariko kuba inyangamugayo, bituma ngira amahoro. Niyemeje gukomeza kuba inyangamugayo nubwo byangiraho ingaruka. Abakoresha banjye bazi ko ntazigera mbabeshya cyangwa ngo mbafashe kubeshya.”—Tom, Amerika.
  • Bihesha umuntu icyubahiro

    Kaori
    “Hari ibintu byigeze kwibwa ku kazi maze umugenzuzi ansaba kubitangira raporo y’impimbano, ariko mubera ibamba. Ababyibye bamaze gufatwa, umukoresha wanjye yanshimiye ko nabaye inyangamugayo. Nubwo kuba inyangamugayo mu isi yuzuye abahemu bisaba ubutwari, bituma abandi batwubaha kandi bakatugirira icyizere.”—Kaori, u Buyapani.
Kuba inyangamugayo bituma umuntu agira umutima ukeye, akagira amahoro kandi bikamuhesha icyubahiro. Ese wowe si ko ubibona?
Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.

ingaruka zubuhemu