IBIHERUKA
Home page » MENYA N’IBI » Hari urugero rwagufasha kumva ko ukwiye kunyurwa n’ uko (...)
Hari urugero rwagufasha kumva ko ukwiye kunyurwa n’ uko Imana yakugizeYashyizweho tariki ya: 29 June 2015
Abantu benshi ntibanyurwa nuko Imana yabaremye cyangwa n’ibyo Imana yabahaye ahubwo usanga baba bifuza kumera nk’abandi cyangwa kubarusha.
Ariko reka twisangirire ubu buhamya: umunsi umwe umukobwa yari muri bisi (imodoka rusange), maze abona umukobwa mugenzi ufite umusatsi mwiza cyane,yumva agize ishyari ko we ntawo afite yifuza kumera nkawe. Ariko mu kanya gato wa mukobwa ufite umusatsi mwiza arahaguruka ngo ave muri ya modoka maze uwifuzaga kumera nkawe arumirwa; kuko yasanze ntakirenge agira ahubwo agendera ku mbago. Abantu ntibapfa kwemera batabonye, abonye ibyo nibwo yibutse gushima Imana ati "Mana ndagushimira ko wampaye ibirenge byombi wangabiye isi."
Yarakomeje agiye kugura ibintu, yakirwa n’ umugabo utagira uko asa, imiterere ye yari myiza pe kandi yari afite ikinyabupfura gihagije, maze umukobwa yibwira ko ntawundi akwiye gukorana nawe keretse uwo musore. Aramwegera aramubwira ati "bitewe nuko nakubonye imiterere yawe, ikinyabupfura n’ibindi byiza bikuranga ndifuza ko twakorana", uwo musore arahindukira aramubwira ati "Nyakubahwa murakoze"; umugore biramuyobera ariko arebye neza asanga wa musore afite ubumuga bwo kutabona. Umugore niko guterura ati "Mana mbabarira kubwo kutanyurwa kandi ndagushimira ko mfite amaso abiri, nta gushidikanya isi ni iyanjye".
Yavuye aho arakomeza; ageze imbere abona abana bakina ku muhanda hari na mugenzi wabo utarimo gukina nabo ndetse asa n’aho rwose atazi icyo yakora. Umukobwa aramwegera aramubaza ati "kuki utari gukina n’abandi bana?" umwana akomeza kwirebera imbere ntiyagira icyo amusubiza. Nyuma umukobwa aza kumenya ko wa mwana afite ubumuga bwo kutumva. Niko gushima Imana ati "ushimwe ko mfite amatwi kandi numva".
Uwo mukobwa yakomeje gushima Imana avuga ati "Mana mbabarira ko najyaga mbabazwa nuko ndi, nkahora nifuza kuba undi aho kuba njye uko wandemye, mfite amatwi yumva sinkwiye kwiganyira, mfite amaguru nzabasha kujya aho nshaka, mfite amaso abona mbasha kureba nkabona; Rwose wampaye umugisha Mana ubishimirwe kandi umbabarire kwifuza kuba undi utarijye uko wandemye!"
Abantu benshi bameze nk’uwo mukobwa ntibanyurwa nuko bari; nyamara Bibiliya itubwira ko ntagitungura Imana. Burya irakuzi, kandi izi n’impamvu umeze gutyo. Kuko ibasha kugutegurira umugisha bitewe nuko witwaye mu buzima yaguhaye.

Sem comentários:
Enviar um comentário