terça-feira, 15 de março de 2016

ubutumwa bwiza niki?

Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana ISOMO RYA 1 Ubutumwa bwiza ni iki? 00:0004:25 1. Ni ubuhe butumwa buturuka ku Mana? Abantu bishimira ubuzima ku isi Imana ishaka ko abantu bose bishimira kuba ku isi. Yaremye isi n’ibiyiriho byose kubera ko ikunda abantu. Vuba aha, izagira icyo ikora kugira ngo abantu bo ku isi hose bamererwe neza. Imana izakuraho ibintu byose bituma abantu bababara.—Soma muri Yeremiya 29:11. Nta butegetsi bwashoboye kuvanaho burundu urugomo, akarengane, indwara cyangwa urupfu. Ariko hari ubutumwa bwiza buvuga ko vuba aha Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ikabusimbuza ubutegetsi bwayo. Abayoboke babwo bazagira amahoro n’amagara mazima.—Soma muri Yesaya 25:8; 33:24; Daniyeli 2:44. 2. Kuki gutangaza ubutumwa bwiza byihutirwa? Imana nimara kuvanaho abantu babi ku isi, imibabaro ntizongera kubaho (Zefaniya 2:3). Ibyo bizaba ryari? Ibintu bibaho muri iki gihe bikura abantu umutima, Ijambo ry’Imana ryari ryarabihanuye. Ibyo bintu bigaragaza ko Imana iri hafi kugira icyo ikora.—Soma muri 2 Timoteyo 3:1-5. 3. Turasabwa gukora iki? Tugomba kwiga Ijambo ry’Imana Bibiliya, kugira ngo tuyimenye. Ni nk’ibaruwa twandikiwe n’umubyeyi udukunda. Itubwira uko twagira ubuzima bwiza muri iki gihe, ndetse n’uko twazabaho iteka ku isi mu gihe kizaza. Birashoboka ko hari bamwe batazishimira ko watangiye kwiga Bibiliya. Ariko ntuzemere ko hagira ukubuza kugira ubumenyi buzaguhesha ubuzima bw’iteka.—Soma mu Migani 29:25; Ib

Sem comentários:

Enviar um comentário